Ubwo Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yari mu ruzinduko rw’akazi mu karere ka Rutsiro, yahishuye ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) babarizwa mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bafatanyije na Wazalendo hari abinjiye ku butaka bw’u Rwanda, aboneraho gusaba abaturage gutangiora amakuru ku gihe bagatabwa muri yombi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu mirenge ya Kivumu, Kigeyo na Nyabirasi, kuri uyu wa 12 Werurwe 2025.
Yagize ati “Ibyagaragaye n’uko muri iki gihe aho M23 yafataga imijyi ya Goma na Bukavu, ingabo za Wazalendo, FARDC na FDLR bamwe muri bo bakwiye imishwaro binjira mu gihugu cyacu (Rwanda) rwihishwa ndetse bamwe mu bahafite imiryango bihutiye kuyihungiramo, turabasaba ko mutanga amakuru kuri abo bantu tubashe kubashyira mu nzira nziza, mutange amakuru mu menyeshe inzego zishinzwe umutekano tubashe kubigisha bahindure imyumvire bahindure intekerezo ziganisha ku guteza imbere Igihugu.”
Yaboneyeho gushimira abaturage batahemye gutanga amakuru ko bakiriye bene wabo bavuye muri FDLR biganjemo abo mu karere ka Rubavu, kuko byatanze umusaruro kandi abafashwe barimo kugororwa ngo bagaruke mu murongo mwiza.
Abakora ingendo mu Rwanda bava mu mijyi ya Gisenyi na Kamembe berekeza mu bice bitandukanye by’Igihugu nyuma y’iyi mirwano yasize imijyi ya Bukavu na Goma bibohowe na M23 bahura naza Bariyeri zitandukanye bakakwa indangamuntu cyangwa ibindi byangombwa, ngo barusheho gutahura izo nyangarwanda zarwinjiyemo ziciye mu nzira zitemewe.
Hagati ya tariki 26-27 Mutarama, ubwo umujyi wa Goma wafatwaga na M23 Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragazaga ko kuba abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bafashe Umujyi wa Goma, byaturutse ku bugambanyi bw’abofisiye babayobora.
Abarwanyi ba M23 binjiye muri uyu mujyi mu rukerera rwo kuwa 27 Mutarama 2025, birukana ihuriro ry’ingabo za RDC ryahanganaga na bo, ribakumira ngo batawufata
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, icyo gihe yatangaje ko ku wa 27 Mutarama 2025 u Rwanda rwari rumaze kwakira abasirikare ba RDC n’abarwanyi ba Wazalendo barenga 120, bahunze nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma.
Ambasaderi w’u Rwanda udasanzwe, ushinzwe Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, Vincent Karega, yatangaje ko abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu mitwe ya Wazalendo bahungiye muri iki gihugu, nibabishaka, bazakigumamo nk’impunzi.
Ambasaderi Karega yasobanuye ko u Rwanda rwakiriye neza abaruhungiyemo, rugendeye ku mategeko mpuzamahanga agenga impunzi kuko na bo ari impunzi.




