1756549198342IMG_7950

FERWAFA yabonye umuyobozi mushya

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, mu Nteko Rusange Isanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yabereye muri Serena Hotel, habereye amatora y’ubuyobozi bushya buzayobora imyaka ine iri imbere.

Shema Fabrice, wahoze ayobora AS Kigali kandi akaba yari umukandida rukumbi wemerewe guhatana ku mwanya wa Perezida, yatorewe kuyobora FERWAFA asimbura Munyantwali Alphonse. Mu banyamuryango 53 bitabiriye Inteko Rusange, 51 bamuhaye amajwi naho 2 bifata.

Komite nshya izakorana na we igizwe na:

Mugisha Richard – Visi Perezida wa Mbere

Me Gasarabwe Claudine – Visi Perezida wa Kabiri

Nshuti Thierry – Komiseri ushinzwe Imari

Niyitanga Désiré – Komiseri ushinzwe Amarushanwa

Gicanda Nikita – Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore

Me Ndengeyingoma Louise – Komiseri ushinzwe Amategeko

Lt Col Mutsinzi Hubert – Komiseri ushinzwe Ubuvuzi

Hakizimana Louis – Komiseri ushinzwe Imisifurire

Shema Fabrice yasimbuye Munyantwali Alphonse wari watorewe kuyobora FERWAFA mu kwezi kwa Kamena 2023, nyuma y’uko Komite Nyobozi yari iyobowe na Nizeyimana Olivier isezwe kuko benshi mu bari bayigize beguye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *