Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda Ferwafa, ryemeje ko ikipe ya AS Kigali ari yo igomba guherekeza APR FC igahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, Total CAF Confederation Cup.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya Ferwafa yateranye ku wa gatanu tariki ya 31 Nyakanga, yagombaga kwemerezwamo ikipe izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup hagati ya AS Kigali na Rayon Sports.
Guhitamo uzahagararira u Rwanda muri iriya mikino uyu mwaka byari bigoye cyane, bitewe n’uko irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro ryagenaga ikipe uzahagararira igihugu muri CAF Confederation Cup ritabaye kubera icyorezo cya Covid-19.
Icyemezo cyo kwemeza AS Kigali Ferwafa ivuga ko cyashingiye ku ngingo zitandukanye, harimo amategeko agenga igikombe cy’amahoro mu ngingo yayo ya 3.3 bavuga ko “Ikipe yegukanye iri rushanwa ari yo ihagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.”
Ferwafa yemeje AS Kigali ishingiye ku mabwiriza agenga irushanwa rya CAF Confederation Cup yo ku wa 17 Nyakanga 2019, aho mu gika cyayo gika cyayo cya kane mu gace ka gatandatu bavuga ko “Mu gihe cyose igikombe cy’igihugu kidakinwe, ishyirahamwe rifite uburenganzira bwo gutanga ikipe yari yahagarariye igihugu mu marushanwa aheruka ipfa kuba yaranakinnye igikombe cy’igihugu cyabanje.”
Ni ingingo zombi zirengera ikipe ya AS Kigali kurusha Rayon Sports bari bahanganye.
Bisobanuye ko amakipe abiri agomba guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ari APR FC idashidikanwaho nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019/20, ndetse na AS Kigali yari yahagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup y’umwaka ushize bikayihesha amahirwe yo kongera kurihagarariramo u Rwanda.


