Komisiyo ishinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yongeye kwangira Gacinya Chance Denis kwiyamamaza imuhora “ubunyangamugayo buke”.
Ku wa 6 Kamena 2023 Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.
Icyo gihe Gacinya ari mu bari bangiwe kwiyamamaza kuko yari atari yagaragaje icyangombwa cy’uko atigeze akatirwa n’inkiko.
Ku wa 7 Kamena, Gacinya yahise ajuririra iki cyemezo ndetse ubujurire bwe buza guhabwa umugisha na Komisiyo ishinzwe ubujurire.
Nyuma y’icyumweru ubujurire bw’uyu mugabo wahoze ari Perezida wa Rayon Sports bwemewe, Komisiyo y’Amatora muri FERWAFA yatangaje ko atemerewe kwiyamamaza kubera ibyaha yakurikiranyweho n’Inkiko.
Iyi Komisiyo yavuze ko bashingiye ku ibaruwa ya Gacinya yanditse yo ku wa 26 Gicurasi 2023 yandikiye Komisiyo y’Amatora ayishyikiriza Kandidatire ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 24 Kamena 2023.
Ishingiye kandi ku ngingo ya 27 y’amategeko ngengamikorere ya FERWAFA iha ububasha Komisiyo y’amatora bwo kugenzura ubunyangamugabo bw’abiyamamaza ku myanya ya Komite Nyobozi y’uko amatora aba.
Ikindi ni icyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko yashyikirije Komisiyo kigaragaza ko hari ibyaha yahamijwe tariki ya 1 Mata 2022 nk’uko bigaragara kuri icyo cyangombwa ari byo; inyandiko mpimbano, kubura ubunyangamugayo ndetse no gukora no gukoresha impapuro mpimbano.
Yunzemo iti: “Nyuma y’isuzuma ry’ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y’amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu buyobozi bw’ikipe cyangwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) nk’uko byasobanuwe haruguru hashingiwe ku mategeko ngengamyitwarire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi.”


