Ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ ryahannye Etincelles nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga arenga 8,850.000 Frw, ahwanye n’amadolari 7,020, ibereyemo uwahoze ari umukinnyi wayo Jerome Iniesta.
Iniesta yaje muri Etincelles muri Mutarama 2023 ku masezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutsinda igeragezwa ry’ukwezi kumwe.
Nyuma y’amezi atandatu asinye muri Etiencelles, umutoza Rajab Bizumuremyi yamubwiye ko atari mu bakinnyi azakoresha mu mwaka wa 2023-2024.
Icyo gihe uyu mukinnyi yahise asezererwa muri iyi kipe yo mu karere ka Rubavu.
Iniesta ntiyashimishijwe n’umwanzuro w’ikipe aho yahise yegera umunyamategeko ukomeye mu Misiri witwa Abdelrahman Hashish bajya kurega muri FIFA.
FIFA yasuzumye ikirego cy’uyu musore maze isanga gifite ishingiro aho yahise isaba Etincelles guhita imwishyura amafaranga agera kuri miliyoni umunani n’igice. Icyo gihe hari muri Mutarama uyu mwaka.
Nyuma yo gusabwa kwishyura Etincelles ntiyabikoze none byatumye FIFA ihita iyibuza kugura abakinnyi ndetse no kubandikisha mu gihe cyose itari yishyura ayo mafaranga.
Ku wa 11 Werurwe 2024, Julien Deux, umuyobozi wa FIFA ushinzwe ubucamanza, yamenyesheje Etincelles ko itemerewe kugura no kugurisha abakinnyi yaba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga mu gihe itari yishyura amafaranga yose ibereyemo Jerome Iniesta.
Si ibyo gusa kandi yanabujijwe kwandikisha abakinnyi muri icyo gihe itari yishyura ayo mafaranga.
Kuri ubu Etincelles iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’agateganyo muri ‘Primus National League’ n’amanota 25 mu mikino 24.


