Impuza mashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” yahannye ikipe ya Rayon Sports FC aho yayibwiye ko ihagaritswe kwandikisha abakinnyi bashya mu igi itari yishyura umwenda ibereyemo uwari umutoza wayo ukomoka mu Burundi, Haringingo Francis.
Iki gihano cyaturutse ku kuba iyi kipe itarishyura amafaranga agera kuri miliyoni 9.5 y’u Rwanda, ibereyemo umutoza Haringingo Francis.
Ibi bihano byemejwe na Perezida wa Rayon Sports, Thadée Twagirayezu ubwo yasuraga imwe mu mashyirahamwe y’abafana ba Rayon Sports.
Mu kiganiro n’abafana, Perezida Twagirayezu yavuze ko ikibazo cya Haringingo kizakemurwa vuba ndetse ko bitarenze kuri uyu wa mbere arara yishyuwe.
Yagize ati: “Mu ideni rya miliyoni 400 Frw twasanze, harimo miliyoni 9 Frw z’umutoza. Ubu FIFA yadushyiriyeho agasaraba, ntabwo dushobora kwandikisha abakinnyi tutabanje kumwishyura ariko tugiye kubitunganya.”
Rayon Sports FC ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ikomeze gukora neza mu marushanwa, ariko ibi bihano by’umwihariko byateje impungenge mu bafana cyane ko byatumye ikipe idashobora kongera kugura abakinnyi bashya.


