image_870x_6969d88bec95c

FIFA yahannye Vision FC

Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yashyize ahagaragara urutonde rushya rw’amakipe yafatiwe ibihano byo kutemererwa kwandikisha abakinnyi bashya, bitewe n’amadeni afitiye abakinnyi n’abatoza.

Ibi byatangajwe mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2026, aho FIFA yasobanuye ko ayo makipe atarubahirije inshingano zo kwishyura abo bakorana na bo. Mu makipe yo mu Rwanda yari yarigeze kujya muri ibi bihano harimo Kiyovu Sports na Rayon Sports, ariko kuri ubu ayo makipe yamaze gukurwaho.

Icyakora, Vision FC iri mu makipe mashya yashyizwe ku rutonde rw’afatiwe ibihano. Iyi kipe yahanwe kubera kutishyura abakinnyi n’abatoza bayireze muri FIFA, bityo ntiyemererwe kwandikisha abakinnyi bashya kugeza ikibazo gikemutse.

Uru rutonde ruriho kandi amakipe akomeye muri Afurika, arimo CR Belouizdad, AS Vita Club, Al Ahly Benghazi, Singda Black Stars na Zamalek SC. Hari n’andi makipe atandukanye arimo Wiliete SC, Ngezi Platinum FC, Kengold SC, TS Galaxy, Free State Stars, Nkana FC, Africa Sports d’Abidjan, Al Nasr, Sagrada Esperança, TRA United SC, St George SC na Al Falah Atbara.

Ibibazo by’amikoro bikomeje kuba ingorabahizi mu mupira w’amaguru muri Afurika, ahanini bishingiye ku kugura abakinnyi n’abatoza badaha amakipe umusaruro witezwe, bikarangira batandukanye n’amakipe yabo batishyuwe, bigateza imanza n’ibihano biremereye.

Ku bw’iyo mpamvu, Vision FC ishyirwa mu bihano bya FIFA mu gihe itarakemura amadeni ifitiye abahoze bayikorera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *