Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ ryategetse As Kigali kwishyura myugariro Sali Boubakary Li wirukanwe mu buryo bunyuranyije amategeko.
Mu mwaka ushize nibwo ikipe ya As Kigali yasezereye bamwe mu bakinnyi bayo barimo na Sali Boubakary ukomoka muri Cameroon.
Uyu musore wirukanwe mu buryo bunyuranyije amategeko yahise agana Fifa ayisaba kumurenganura.
Mu gusuzuma ikirego cye, Fifa yaje gusanga ikirego cy’uyu mukinnyi gifite ishingiro maze itangira kugikurikirana uko cyakabaye.
Nyuma yo gukora isuzuma kuri icyo kirego, Fifa yaje gusanga uyu mukinnyi yarirukanwe binyuranyije amategeko maze ihita itegeka As Kigali guhita yubahiriza ibyari mu masezerano.
Fifa yategetse As Kigali kwishyura uyu mukinnyi amafaranga anagana n’ibihumbi 18 by’amadorari y’Amerika akubiyemo imishahara ndetse n’uduhimbazamusyi.
As Kigali yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura Sali Boubakary Li bitaba ibyo igafatirwa ibihano bikakaye birimo no kuba yabuzwa kugura no kwandikisha abakinnyi. 



