Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yateye utwatsi ikirego umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi yari yarayiregeyemo ikipe ya APR FC ayishinja kumuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Adil yari yareze iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu muri FIFA.
Byari nyuma y’uko yaherukaga kumuhagarika mu gihe cy’ukwezi kumwe kubera imyitwarire mibi; undi birangira yanze kugaruka mu kazi.
Ni Adil wifuzaga ko APR FC imwishyura abarirwa muri Frw miliyoni 800 ku bwo kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Umwanzuro wafashwe n’Akanama gashinzwe Uburenganzira bw’Abakinnyi n’Abatoza ku wa 9 Gicurasi 2023, ugaragaza ko ikirego uriya mutoza na APR FC bari baburanagamo cyamaze guterwa utwatsi.
Umwanzuro cyakora uvuga ko uruhande rwifuza kubona ibijyanye n’ibyangendeweho rusabwa kubisaba ndetse rukishyura bitarenze mu minsi 10.
Umutoza Adil mu butumwa yahaye Flash FM, yatangaje ko yanyuzwe na kiriya cyemezo; bityo ko atazigera akijuririra.
Ati: “birangana, nishimiye iki cyemezo, ntacyo nishyura ikipe, nakoreye diplômes zanjye zose, guhera ubu nakora akazi. Sinzajurira.”
Adil wari warageze muri APR FC muri 2019, yatandukanye na yo amaze kuyifasha gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona.


