ibintu 5

Filime 9 zagufasha ku ngingo yo gutera akabariro

Mu gihe benshi batekereza ko filime zigamije gutanga ibyishimo no gususurutsa gusa, izindi zikoreshwa mu gusobanura insanganyamatsiko zikomeye no kwigisha. By’umwihariko, filime zivuga ku mibanire n’imyitwarire y’imibonano mpuzabitsina zifasha cyane ababa bashaka kumenya no kwakira neza uwo bari we.

Dore filime zatoranyijwe zivuga ku nsanganyamatsiko y’imibanire y’abantu mu buryo bwimbitse, zishobora gutuma umuntu yisobanukirwa cyangwa yongera kumva neza izo ngingo.

1. Belle de Jour

Iyi filime igaruka ku mugore witwa Katherine Deneuve, ugira ikibazo cyo kutanyurwa mu buzima bw’imibonano mpuzabitsina n’umugabo we. Uko yageragezaga kwiyumvamo ibice atari yarigeze amenya kuri we, byatumye ashinga imizi mu bikorwa bimuganisha kure y’ibimenyerewe mu rugo rwe, birangira aciye inyuma umugabo we.

2. The Graduate

Ni inkuru y’urubyiruko n’abakuze. Umugabo muto (Dustin Hoffman) yinjira mu mubano w’amarangamutima n’umugore ukuze amwigisha ibijyanye n’urukundo (Kuryamana) n’imibanire, igaragaza uburyo urubyiruko rushobora kumva rukururwa kandi rukeneye kuyoborwa.

3. Boogie Nights

Igaruka ku buzima bwa Dirk Diggler, icyamamare mu mafilime y’urukozasoni, n’uburyo yagiye agirana imibanire yihariye n’abandi, byerekana uburyo abantu bagenda bamenya agaciro k’ubuzima bwabo.

4. Lolita

Umugabo ukuze akururwa n’umwana muto, ibi bikaba bigaragaza neza ibibazo by’amarangamutima agoye gukemura. Izina “Lolita” ryanahindutse ijambo risobanura imibanire hagati y’umuntu ukuze n’umwana muto.

5. The Last Picture Show

Mu mujyi muto w’Amerika, urubyiruko rwirirwa rwibaza ku marangamutima n’imibanire. Iyi filime yerekana neza icyo urukundo n’ubukure bivuze mu buzima bw’umuntu.

6. Bob & Carol & Ted & Alice

Iyi filime iragaruka ku gihe cyiswe “Icyo gukundana nta mipaka,” igasuzuma uburyo bwimbitse uburyo bw’imibanire y’abantu bane bihariye. Igakurikirana ibibazo by’amarangamutima bishobora kuvuka igihe abashakanye bafunguye amarembo ku mibanire idasanzwe.

7. Last Tango in Paris

Abantu babiri bahitamo kugirana umubano utubahiriza imyitwarire isanzwe. Iyi filime izwiho kuba yarakinnye ku bibazo bikomeye birimo imiterere ikomeye y’imibonano.

8. Kids

Iyi filime igaragaza ubuzima bw’urubyiruko ndetse n’ingaruka VIH/SIDA ishobora kugira ku buzima bwabo. Igakurikirana inkuru y’umukobwa w’ingaragu uri mu rugendo rwo gushakisha uwo baheruka kuryamana kugira ngo amenye ahazaza h’ubuzima bwe.

9. Fifty Shades of Grey

Umubano hagati y’umunyamakuru muto n’umukire Christian Grey.

Izi filime zitanga ishusho z’ubuzima, amarangamutima, n’ibibazo bitandukanye abantu bahura nabyo mu mibanire n’ubuzima bw’imyitwarire yabo. Zifite umwanya ukomeye mu kubaka ubushobozi bwo gusobanukirwa, kwiyakira, no gutekereza ku ngingo zifite akamaro mu buzima bwa buri muntu. Niba ushaka kumenya byinshi kuri wowe cyangwa ku mibanire y’abantu, izi filime zaba ibikoresho byiza byo kwiga no kwidagadura icyarimwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *