Sheila akomeje kuvugisha benshi

Fille Mutoni uvugwaho kwanduzwa SIDA na MC Kats yanenze Sheila Gashumba

Umuhanzi Fille Mutoni yatangaje wigeze kuvugwaho kwanduzwa HIV/SIDA na MC Kats yanenze Sheila Gashumba nyuma y’uko hasakaye amashusho ye y’urukozasoni yifashe arikumwe n’umukunzi we.

Uyu muhanzikazi Fille yeruye ko atazigera asangira amashusho yihariye n’uwahoze ari umukunzi we Edwin Katamba, uzwi kandi ku izina rya MC Kats ashimangira ko bitiyubashye.

Yagize ati” Ntabwo nigeze noherereza ibintu nk’ibyo Katamba mu myaka yose namaranye na we. Usibye ko nta nibyo mfite muri terefone yanjye.Abagore bagomba kureka kwandika ibintu nkibi kuko bishobora gukoreshwa mu kubarwanya. Abantu bamwe na bamwe bakunze kubikoresha mu kwihorera mugihe bashwanye. Niyo mpamvu ntekereza kandi ko hakwiye gushyirwaho itegeko rirengera abagore ibintu nk’ibi ”.

Ahanini yabikomojeho kubera amashusho atandukanye aherutse kujya ahagaragara vuba aha, arimo abantu nka Sheilah Gashumba, Rickman, Karma Bae, na Christine Nampeera.

Fille yashimangiye ko n’ubwo yamaranye imyaka myinshi n’umunyamakuru MC Kats bakaba banaziranye imbere n’inyuma, atigeze amwoherereza ibintu bidasobanutse birimo n’ubwambure.

Ibi yabivuze mu rwego rwo kwihanangiriza abagore kwirinda gukora ibintu nk’ibyo, kuko bishobora kubangiriza ejo hazaza.Fille yashyigikiye kandi amategeko arengera abagore, kubera ko amashusho amwe n’amwe asohoka mu buryo bwo kwihorera bakagirwa ibikoresho bitari ku bushake bwabo.

Amashusho avugwa ya Sheila aherutse kujya hanze agaragara arimo gusomana n’umugabo bahuje urugwiro.Byavuzwe ko intandaro yo kujya hanze kwayo byatewe n’uko hari umuntu wamwibye konti ye ya Snapchat maze akinjira mu mabanga ye akayashyira hanze.

Sheila akomeje kuvugisha benshi
Sheila akomeje kuvugisha benshi

Sheila n'umukunzi we bamaze kwemeza ko bakundana
Sheila n’umukunzi we bamaze kwemeza ko bakundana

Mc Kats ataratandukana na Mutoni Fille
Mc Kats ataratandukana na Mutoni Fille

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *