Umuririmbyi Celine Dion wamamaye mu ndirimbo zakunzwe kugeza n’ubu zikaba zikiri mu mitima y’abamukunda, yatanze integuza kuri Filme ye yise “Love again” igiye kujya hanze.

Ni Filme yitabajemo umuhindekazi Priyanka Chopra nawe wamamaye muri Filme z’abahinde, aho yibanda ku rukundo, umuryango no gusetsa ikaba kandi ikinnye no mu rurimi rw’icyongereza.

Muri iyi Filime Priyanka Chopra akina ari umugore uhora ababaye kubwo gupfusha uwari umukunzi we akaza kuzahazwa n’ibibazo akaza kwisanga yabaye inshuti ya Celine Dion anamugisha inama.

Mu nteguza Celine Dion yatanze ku mbuga ze zitandukanye, yashishikarije abakunzi be kugura amatike ngo bazajye kuyireba umunsi izaba yerekanwa ku mugaragaro , hakazerekanwa n’izindi ndirimbo ze eshanu nshya.


