FARDC iravuga ko nibura abarwanyi batanu bo mu mutwe wa “Twirwaneho” bishwe abandi batatu barakomereka bikabije mu gico cyari cyatezwe Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu, itariki ya 29 Ugushyingo 2024 mu gace ka Kalingi, i Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni mu gihe Twirwaneho ishinja FARDC kwica abaturage, Inka no gusahura .
Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Marc Elongo, Umuvugizi w’ibikorwa bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, ingabo za guverinoma zaguye mu gico cy’umutwe wa Twirwaneho muri kariya gace ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ati: “Mu gukora kinyamwuga, FARDC yatatanyije itsinda ry’abantu badafite uburere, bituma hapfa abarwanyi batanu na batatu bakomeretse bikabije mu mirongo yabo. Mu gihe yizeza abaturage b’abasivili ko bazarindwa ndetse n’umutekano w’umutungo wabo, ingabo zirasaba ubufatanye bweruye mu rwego rwo guhangana n’igikorwa icyo ari cyo cyose cy’umutekano muke cyaterwa n’aba batubaha amategeko ”.
FARDC yamaganye igikorwa, yise “iterabwoba”, kandi isezeranya ko izasubiza yihanukiriye kandi ikomeje.
Umutwe wa Twirwaneho wahakanye amakuru atangazwa na FARDC ahubwo ushinja Ingabo za Leta kwinjira mu biturage bya Kalingi zikarasa ikinyeganyega cyose, ndetse zikinjira mu ngo z’abaturage zigasahura n’ibiyiko.
Twirwaneho kandi yifashishije amafoto ivuga ko kuwa Gatanu inka nibura 200 zishwe i Minembwe, abagore, abana n’abakecuru bafatwa ku ngufu, ivuga ko Jenoside yateguwe ikomeje i Minembwe.


