FLN iravugwaho kubeshya ko yaba yongeye gutera i Nyabimata

Kuva tariki 17 Ukuboza 2020,hatangiye kuzenguruka itangazo ry’umutwe wa FLN, ryigamba igitero i Nyabimata ahitwa Manyovu. Ayo matangazo akaba yakwirakwije ku mbuga za Whatsapp na Facebook.

Nyuma yo gutambutsa iri tangazo, bamwe mu Banyarwanda baba ku mbuga nkoranyambaga za facebook cyane cyane abatuye muri ako gace bavuga ko ibi atari byo.

Biragoye kwizera iby’aya makuru!

Amakuru akubiye mu itangazo rya Gen. Hakizimana Antoine uzwi nka Jeva biragoye kwizerwa ku mpamvu zitandukanye:

Birazwi neza ko FLN ayoboye yahashijwe bikomeye kuva mu mpera z’umwaka wa 2019. Abatari bake mu basirikare bakuru barishwe, bafashwe rwa mikono ndetse barataha.

Nta watwika inzu ngo ahishe umwotsi rero, ayo makuru abaye ari ukuri ntihabura urwego na rumwe mu Rwanda cyangwa abaturage batuye muri ibyo bice bayemeza kuko ibitero uyu mutwe wagiye ugaba mu majyepfo y’u Rwanda byagiye bimenyekana.

Twibutse abasomyi ba BWIZA ko iyi atari inshuro ya mbere FLN itangaza ko iri mu mirwano muri Nyungwe na za Nyabimata, ariko buri gihe bikagaragara ko bisa n’ikinamico cyane ko n’inzego z’umutekano z’ u Rwanda zitirirwa zinabivugaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *