Umunyamakuru w’Umurundikazi wigeze kuba mu Rwanda nk’impunzi, Floriane Irangabiye, yaba ari gukorerwa itotezwa muri gereza afungiwemo ya Muyinga.
Radio Inzamba ivuga ko abatangabuhamya bayibwiye ko umuyobozi wa gereza tariki ya 16 Gicurasi 2023 yajyanye n’abantu babiri bambaye gisivili n’abapolisikazi bane, bajya mu cyumba Irangabiye araramo kugira ngo bamusake.
Marie Louise Baricako uyobora umuryango Inamahoro uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yatangaje ko nyuma yo kumusaka, umuyobozi wa gereza ya Muyinga yakoreye Irangabiye itoteza ry’umubiri n’iry’amagambo.
Radio Igicaniro yashinzwe na Irangabiye na yo yemeje aya makuru, itangaza ko nyuma y’aho asatswe, akanatotezwa, umuyobozi wa gereza n’abandi bari kumwe bamubwiye ko vuba bongera kumusanga aho arara, kandi ko bazaba barakaye kurushaho.
Iti: “Umunyamakuru Floriane Irangabiye wazize urugomo rw’umuyobozi wa gereza ya Muyinga, Serge Nsabuwandemye, mu isaka ryakozwe arigenzura, abagabo babiri bari bambaye gisivili n’abapolisikazi bane, baramusatse, amusezeranya ko bazasubirayo barakaye.”
Irangabiye yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, acibwa n’ihazabu y’amafaranga y’Amarundi miliyoni imwe, nyuma yo guhamwa icyaha cyo kubangamira umutekano w’igihugu. Ibi bihano byashimangiwe n’urukiko rw’ubujurire tariki ya 2 Gicurasi.
Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Igifungo-cyakatiwe-Irangabiye-wafashwe-avuye-mu-Rwanda-cyagumyeho


