d0d8fda6-f8e7-4fe7-b689-83afe859da62_w1200_r1

FNDB yigaramye imirambo y’abasirikare bayo M23 yivuganye

Igisirikare cy’u Burundi (FNDB), cyigaramye imirambo y’abasirikare bacyo bamaze iminsi bicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amafoto ya bamwe mu basirikare b’u Burundi inyeshyamba za M23 ziciye muri Teritwari ya Masisi, ahamaze iminsi habera imirwano izisakiranya n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ririmo Abarundi.

Nko mu mirwano yasize M23 yigaruriye agace ka Ngungu muri iki Cyumweru, M23 yemeje ko yayiciyemo abasirikare 215 barimo Abarundi bangana na 70%.

Amwe mu mafoto ateye ubwoba BWIZA yashoboye kubona yerekana bamwe mu basirikare abakomando ba M23 biciye Ngungu.

Igisirikare cy’u Burundi mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa Kane cyemeye amafoto amaze iminsi ahererekanwa ari ay’abasirikare bari muri RDC, gusa kivuga atari ab’u Burundi.

Cyagize kiti: “Muri iyi minsi hari inkuru zikwirakwizwa hirya no hino, ziciye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abazikoresha berekana amafoto adakwiye y’abasirikare boherejwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha gucunga amahoro n’umutekano binyuze mu bwumvikane n’imigenderanire myiza u Burundi bufitanye na Congo.”

“Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burundi bufashe uyu mwanya ngo bumenyeshe Abarundi bose  ndetse n’amahanga ko abasirikare boherejwe gufashanya n’Igisirikare cya Congo bahagaze neza, barakora neza ibikorwa boherejwemo bakoresheje ubuhanga ndetse n’ubwitonzi busanzwe buranga abasirikare bo mu ngabo z’u Burundi.”

U Burundi buvuga ko ubutumwa ingabo zabwo ziri muri RDC zoherejwemo burimo buragenda neza, n’ubwo M23 ikomeje kwirukana ingabo zabwo n’iza RDC mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Buvuga kandi ko abakomeje gukwirakwiza ariya mafoto nta kindi bagamije usibye “guhahamura Abarundi bibereye mu mahoro”, ndetse no “guca intege” ingabo zabwo.

Amakuru avuga ko u Burundi bufite muri Kivu y’Amajyaruguru ingabo zibarirwa mu 15,000.

Bivugwa ko umubare utari muto w’izi ngabo wishwe, abandi bafatwa mpiri.

Mu mezi yashize ubwo M23 yerekanaga abasirikare b’Abarundi yafatiye ku rugamba Perezida Evariste Ndayishimiye yarabigaramye, avuga ko aberekanwe ari abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara bihuje na ziriya nyeshyamba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *