Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Mata 2021 mu gihe u Rwanda n’Isi byibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, mu gihugu cy’u Bufaransa, Ambasaderi François Ngarambe, aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean Yves LeDrian n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, bashyize indabo ku rwibutso rw’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo yagize ati “Muri iki gitondo, mu busitani bw’urwibutso (Jardin de la Mémoire) muri Pariki ya Choisy, twibutse itsembabwoko ryakorewe mu Rwanda mu myaka 27 ishize. Paris ntizigera yibagirwa aba bagore, abagabo n’abana bishwe kuko bavutse ari Abatutsi”.

Hagati aho kandi, Guverinoma y’u Bufaransa igiye gushyira ahagaragara inyandiko zisaga 8000 zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zirimo n’izo mu biro by’uwari Perezida w’iki gihugu, François Mitterrand.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye The New Times ko kuba u Bufaransa bwashyira hanze izi nyandiko bigaragaza ubufatanye bw’Isi mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikaba byatanga n’umusanzu mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo yayo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


