Perezidansi y’Ubufaransa yatangaje ko Edouard Philippe wari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa gatanu.
Perezidansi ya kiriya gihugu yatangaje ko Minisitiri Philippe azakomeza imirimo ye muri Guverinoma y’Ubufaransa kugeza igihe igihugu kizabonera umukuru wa Guverinoma mushya.
Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Bufaransa riragira riti”Edouard Philippe uyu munsi yashyikirije Perezida wa Repubulika ibaruwa yo kwegura y’ubwegure bwe muri Guverinoma arabwemera. Yatanze icyizere kimwe n’abagize Guverinoma gukemura ibibazo biriho kugeza igihe hazashyirirwaho Guverinoma nshya.”
Amakuru avuga ko Minisitiri Philippe yeguye ku nshingano yari amazeho imyaka itatu, nyuma yo kuganira na Perezida Emmanuel Macron bakabyemeranya.
Ni Nyuma y’igitutu uriya mu Minisitiri yari ariho kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Ikinyamakuru Le Figaro cyavuze ko byitezwe ko Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubufaransa ashyirwaho mu masaha make ari imbere, akaba ategerejwe ngo aze kuyobora Guverinoma igomba gushyira mu bikorwa ikiswe “inzira nshya” Perezida Macron aheruka gushushanya, ikazibanda cyane ku buzima, imibereho y’abageze mu za bukuru ndetse n’urubyiruko.
Mu myaka itatu Edouard Philippe yari amaze agizwe umukuru wa Guverinoma y’Ubufaransa, abaminisitiri 17 bavuye muri Guverinoma ye, barimo 13 beguye ku mirimo yabo.


