080-hl-mcohen-2588364-67d943dedd961201445896

France: Uwari senateri arashinjwa guha ibiyobyabwenge umudepitekazi

Uwahoze ari senateri Joël Guerriau w’imyaka 68, yemeye ko yahaye depite Sandrine Josso ikinyobwa kirimo ikiyobyabwenge cya MDMA ariko akavuga ko ari impanuka.

 

Uyu mudepitekazi wo mu Bufaransa yavuze ko yifuza ko “ukuri” kujya ahagaragara mu rubanza rw’uwahoze ari senateri ushinjwa kumunywesha ibiyobyabwenge agamije kumusambanya. Asobanura ko ari ibintu byamuteye ubwoba bw’uko ashobora gufatwa ku ngufu.

 

Sandrine Josso avuga ko yahawe na Joël Guerriau ikirahuri cya champagne cyashyizwemo MDMA, bakunze kwita ecstasy, ubwo yari mu nzu ye mu Gushyingo 2023.

 

Guerriau weguye ku kuba umusenateri kubera uru rubanza mu Kwakira umwaka ushize, yemeye ko yamukoreye ikinyobwa kirimo ibiyobyabwenge, ariko akomeza kwemeza ko ari impanuka.

 

Uru rubanza rwatangiye ku wa Mbere, rwongeye kugaragariza igihugu cyose ihohoterwa  rikoreshwamo ibiyobyabwenge mu Bufaransa nyuma y’urubanza rukomeye rw’ibiyobyabwenge no gufata ku ngufu byahinduye Gisèle Pelicot icyitegererezo ku Isi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

 

 

Ku wa kabiri nk’uko inkuru dukesha Euronews ivuga, umushinjacyaha yasabye ko Guerriau w’imyaka 68, yakatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’umwaka umwe usubitse kubera kunywesha ibiyobyabwenge Josso “agamije kumukoresha imibonano mpuzabitsina.”

 

Josso, umudepitekazi w’imyaka 50, mu rukiko yavuze ko uwari umusenateri icyo gihe yamutumiye mu nzu ye i Paris ngo bizihize kongera gutorwa kwe mu Gushyingo 2023. Aba bombi bari baziranye imyaka myinshi kandi bari bafitanye ubucuti.

 

Josso yatanze ubuhamya agira ati: “Mu by’ukuri numvaga ndimo kugenda.” Yavuze ko yumvise umutima utangiye gutera cyane nyuma gusoma gato kuri champagne.

 

Yavuze ko yumvise atishimiye kuba wenyine hamwe na Guerriau, wagaragaye nk’uwahindutse kandi azimya amatara yongera ayatsa inshuro nyinshi.

 

Josso yavuze ko nyuma Guerriau yajyanye ikirahuri cye mu gikoni kugira ngo ashyiremo ikindi cyo kunywa.

 

Nibwo yamubonye afashe “agasashi gato,” bituma amenya ko bishoboka ko yanyweshejwe ibiyobyabwenge. Uyu mudepite yavuze ko yagerageje guhisha ibimenyetso bye, atinya kubyereka Guerriau, amaherezo aramucunga aranyonyomba arasohoka yinjira muri tagisi ava aho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *