FSB iravuga ko yaburijemo umugambi wo kwivugana Guverineri wa Crimea

Urwego rushinzwe ubutasi rw’u Burusiya (FSB) rwatangaje ko umugabo witeguraga kwica Guverineri wa Crimea yafatiwe mu Burusiya kuri uyu wa Mbere. Urwego rwatangaje ko uyu yahawe akazi na Ukraine kandi akahatorezwa ibyo gutega ibisasu .

FSB ivuga ko uyu mugambi waburijwemo ubwo uwo muntu ufite ubwenegihugu bw’u uri mu mpera z’imyaka 30, yakusanyaga ibikoresho bikora ibiturika. Amashusho y’ifatwa rye yashyizwe ahagaragara yerekana ibice bya bombe hamwe n’ikiganiro yagiranye n’abashinzwe umutekano.

FSB ivuga ko uyu yari yahawe akazi n’urwego rw’ubutasi rwa Ukraine (SBU) mu Kuboza gushize maze yerekeza muri Ukraine ahabwa imyitozo yo guhungabanya umutekano (Sabotage techniques).

Yageze mu murwa mukuru wa Crimea, Simferopol, mu kwezi gushize nk’uko tubikesha Russia Today.

Umugambi wari uwo guturitsa imodoka ya guverineri akoresheje ibiturika bikozwe n’ibyuma n’ibindi bikoresho bitera inkongi kugirango byongere ubukana bwo kwica. Imodoka itezemo ibyo bisasu yagombaga kuba iparitse ku muhanda wari kunyuramo imodoka ziri kumwe n’iya Guverineri Sergey Aksyonov.

FSB ikunze gutangaza ko yafashe abicanyi bo muri Ukraine bategura ibitero bya bombe byo kwibasira abayobozi b’u Burusiya n’ibikorwaremezo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *