Gabon: Perezida Nguema yabujije abakozi ba Guverinoma kujya kuruhukira mu mahanga

Mu gihugu cya Gabon, nta mukozi wa Leta kugeza ubu wemerewe kujya gukorera ibiruhuko mu mahanga.

Ni ibyatangajwe na Perezida w’inzibacyuho wa Gabon Brice Oligui Nguema ubwo yari kuri televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere taliki 19 Kanama 2024.

Nguema yabujije abakozi ba guverinoma kujya mu biruhuko mu mahanga, ahubwo abategeka kujya bakorera ibiruhuko mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Ni ingingo, igenganye na politike uyu mukuru w’Igihugu akunda kugarukaho kenshi, akavuga ko ari mu rwego rwo kwegereza ubutegetsi abaturage.

Muri ayo mabwiriza, harimo ko abakozi ba Guverinoma bemerewe icyumweru kimwe gusa cy’ikiruhuko mu mwaka, mu rwego rwo kugabanya icyuho cyagaragaraga mu mishahara bahabwaga kandi badakora.

Mu itangazo ryasohotse, rigira riti. “iminsi yose y’ikiruhuko bemerewe bagomba kuyimara mu gihugu by’umwihariko mu duce twabo, kugira ngo binjire neza mu mibereho no mu byo bitezweho n’abanyagihugu bagenzi babo”.

Nguema, yari amaze igihe akorera ingendo mu bice bitandukanye by’igihugu yumva ibibazo by’abaturage. Ibi bije nyuma y’uko hari amakuru avuga ko Nguema yaba arimo gutegura inzira zo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida mu matora ateganyijwe muri Kanama(8) umwaka utaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *