Gahunda yo kwigisha abana mu rurimi kavukire igiye kuvaho

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, Dr. Ndayambaje Irenee ku wa 30 Nyakanga 2020 yatangaje ko ubwo amashuri azaba afunguye, abana bose baziga amasomo mu rurimi rw’Icyongereza.

Ni gahunda igiye kuza ivuguruza iyari yashyizweho mu mpera za 2019, yemereraga abana biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro kibanza cy’amashuri abanza (kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu) kwiga muri uru rurimi.

Nk’uko byatangajwe na Dr. Eugène Mutimura wari Minisitiri w’Uburezi, umwanzuro wo mu 2019 washyizweho mu rwego rwo kubahiriza ibwiriza ry’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco, UNESCO, rigamije kurengera kubaho k’ururimi kavukire risaba ko byibuze urwo rurimi rwakwigwa kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa Gatatu.

Ku rubuga rwa REB hari ubutumwa bwasohotse uyu munsi bugira buti: “Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenee yagize ati: ‘Amashuri nafungura abana bose baziga mu rurimi rw’Icyongereza uhereye mu mashuri abanza kuzamura hejuru. Ni yo mpamvu dukomeje gusura amacapiro arimo kudufasha gutubura ibitabo birimo n’iby’icyongereza.”

Dr. Ndayambaje yatangaje ibi nyuma y’aho abayobozi b’amashuri yigenga batangaje ko babangamiwe no kwigisha mu rurimi rw’Ikinyarwanda, mu gihe ababyeyi b’abana bigisha bifuza ko bigisha mu ndimi z’amahanga (Igifaransa cyangwa se Icyongereza).

Dr. Ndayambaje mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Assumpta Kaboyi wa Radio Ijwi ry’Amerika, yavuze ko gahunda yo kwigisha abana mu rurimi rw’Icyongereza igamije korohereza abana mu bushakashatsi, cyane ko busohoka muri izo ndimi.

Yagize ati: “Hari ibintu bikomeye byashingiweho, kuba mu by’ukuri nk’ubushakashatsi bugenda busohoka cyane buganisha kuri science ndetse n’ikoranabuhanga buri kugenda buza mu ndimi mvamahanga, ugasanga uburyo ubumenyi burimo kuza buri gusaba kugira ngo umenye neza utavunitse.”

Yatangaje ko kugira ngo umwana yige ubwo bushakashatsi mu rurimo butari kuzamo, ari ibintu bitaza neza. Ngo icya kabiri ni uko Abanyarwanda bagomba gufungurirwa umuryango, ati: “Umunyarwanda turimo kurera uyu munsi ntabwo ari Umunyarwanda w’u Rwanda gusa, ni Umunyarwanda w’Isi.”

Icyuho mu bumenyi bw’ururimi kavukire n’izamuka ry’uburezi ku rwego mpuzamahanga

Ururimi kavukire ni kimwe mu bice bitatu bigize umuco w’igihugu runaka. Impamvu UNESCO yemeje ko rwigwa n’abana bakiri bato, iri uburyo bwo gusigasira umuco, nk’imwe mu nshingano ifite.

Impamvu ya UNESCO isa n’iyo urwego rw’uburezi mu Rwanda rwari rwashingiyeho, rwemeza ko aba bana bagomba kwiga mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Hari impungenge ko iki cyemezo gishya nikiramuka gishyizwe mu bikorwa, kitazatera izimira ry’uru rurimi, cyane ko hari hakiri izindi mpungenge z’uko rudakoreshwa uko bikwiye, mu nzego zitandukanye za Leta.

Ibi bishimangirwa n’ubusabe bw’Abadepite tariki ya 15 Nyakanga 2020, ubwo basabaga ko Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko yakemura ikibazo cy’ikoreshwa ry’indimi mvamahanga muri serivisi zihabwa abaturage hirya no hino, aho zibangamira abatazizi. Nk’uko Inteko yabigaragaje uwo munsi, ibi bibazo byose bidindiza imikoreshereze y’ururimi kavukire biterwa no kutagira politiki y’imikoreshereze y’indimi.

Gusa ariko kandi kwigisha amasomo mu ndimi z’amahanga zikoreshwa n’ibihugu byinshi ku Isi nk’Icyongereza, byafasha uburezi bw’u Rwanda kugera ku rwego mpuzamahanga kuko ubushakashatsi butandukanye bwagaragara mu rurimi rumwe, rwumvikana ku rwego mpuzamahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *