Umusore witwa Habarurema waherukaga kuburirwa irengero nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro yacukuraga, yabonetse kuri uyu wa Kane ari muzima.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi ni bwo uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe kiri mu murenge wa Ruli. Ni ikirombe bivugwa ko gifite uburebure bwa metero ziri hagati ya 50 na 60.
Ikirombe cyaramugwiriye, ariko gisanga yarangije kugwa, yihishe mu mwenge binjiriramo bajya imbere cyane mu kirombe, bityo ibitaka n’ibiti ntibyashobora kumugeraho.
Habarurema wavuye mu mwobo ibitaka bimwuzuyeho ahantu hose, yabwiye Taarifa ko ameze neza, uretse ko atabashaga kumva kubera ko amazi yamugiye mu matwi, ikindi akaba ababara ku gice cyo hasi ku maguru.
Akimara gutabarwa yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruli kwitabwaho n’abaganga.
Nizeyimana Jean Marie Vianney uyobora akarere ka Gakenke yaherukaga gutangaza ko ubwo Habarurema yagwirirwaga na kiriya kirombe yari kumwe na mugenzi we bagiye gutegurira bagenzi babo inzira kugira ngo batangire akazi, gusa undi abasha kugicika.


