Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane rufungiye kuri Sitasiyo zarwo zitandukanye zo mu karere ka Gasabo, aho bakurikiranweho “gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.”
Abatawe muri yombi barimo uwitwa Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu.
RIB ntiyasobanuye birambuye ubakoze ibyaha ibakurikiranyeho.
Uru rwego rwavuze ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo zarwo za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB nyuma yo gufata aba bantu yashimangiye ko itazigera na rimwe yihanganira “umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.”
Yunzemo ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.


