csm_Gasabo_122321pdf_545dd2d8f3_f130dad671 (2)

Gasabo: Urukiko rwakatiye abantu 8 bari bakurikiranweho ubwicanyi

Abantu umunani bagizwe n’abagore babiri n’abagabo batandatu bari bakurikiranweho kwica umuntu nyuma bakamutwikisha amashara bamushinja kwiba igare, bahamijwe icyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo barakatirwa.

Icyaha abaregwa bari bakurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 08 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagali ka Kabuye, Umurenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera ubwo abaregwa bakekaga nyakwigendera ko yibye igare baramufata baramukubita bamubaza aho igare yarishyize.

 Aho yabarangiye bagiyeyo ntibaribona, bakomeza kumukubita kugeza apfuye, nyuma bafata amashara bayamushyiraho baramutwika nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru.

Urukiko rwemeje ibi bikurikira:

  • Rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro;

  • Rwemeje ko abaregwa bose bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake;

  • Rwahanishije abaregwa bane igifungo cya Burundu naho abandi bane basigaye bahanishwa igifungo cy’imyaka 18 buri umwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *