Ikipe ya Gasogi United yasunikiye Rayon Sports ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 kuri uyu wa Gatanu.
Rayon Sports yari yakiriye Gasogi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.
Ni umukino iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yaje gukina inyotewe n’amanota atatu, dore ko imikino ibiri yaherukaga gukina yombi yari yarayitsinzwe n’amakipe ya Etincelles FC na APR FC.
Ku mutoza Haringingo Francis Christian, gutsinda Gasogi United yari yo nzira ishoboka yamuvana ku ntebe ishyushye amaze iminsi yicariye.
Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no guhusha uburyo buke bw’ibitego ku mpande zombi zakiniraga cyane hagati mu kibuga, cyarangiye Gasogi United iri imbere n’igitego 1-0.
Ni igitego cyatsinzwe n’umunya-Centrafrique Théodore Christian Malipangou ku munota wa 40+3 w’umukino.
Ni igice cyakora cyo Rayon Sports yagiriyemo ibyago, dore ko cyasize ivunikishije umunyezamu Hakizimana Adolphe cyo kimwe na rutahizamu Leandre Essombe Willy Onana.
Umunyezamu Adolphe yasimbuwe na Hategekimana Bonheur ku munota wa 19 w’umukino, nyuma yo kugongana na rutahizamu Maxwell Ndjoumekou.
Onana we yasohotse mu kibuga ku munota wa 33 w’umukino asimburwa na Paul Were, nyuma yo gukorerwaho ikoza na Bugingo Hakim.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports yahise yongera imbaraga mu busatirizi, zisiga Ndekwe Félix asimbuwe na Moussa Camara.
Ni igice cyatangiranye no gusatira gukomeye ku ruhande rwa Rayon Sports yashakaga kwishyura ku kabi n’akeza, gusa kumenera mu bwugarizi bwa Gasogi United bikayigora.
Iyi kipe yabonye amahirwe ya nyuma ku munota wa 90+4 w’umukino ubwo ubwo Paul Were yateraga Coup-Franc, gusa umupira ugeze ku kirenge cya Mitima Isaac ananirwa kuwushyira mu izamu.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports yashoboraga kwisubiza umwanya wa mbere ifashe umwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 28.
Ni amanota kuri ubu inganya na Gasogi United ya kane iyirusha igitego kimwe izigamye. Iyi Gasogi United na yo irarushwa igitego kimwe na APR FC ya gatatu banganya amanota 28.
AS Kigali ni yo yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30 inganya na Kiyovu Sports iyikurikiye, gusa ikaba iyirusha ibitego birindwi mu byo zombi zizigamye.


