ratox-1g_1_1_-02262

Gatsibo: Umusore yariye ikinini cy’imbeba ahita apfa

Umusore witwa Patrick Ishimwe ukomoka mu murenge wa Remera, akagari ka Bushobora, umudugudu wa Rwagitima wo mu Karere ka Gatsibo, biravugwa ko mu mpera z’icyumweru yiyahuje ikinini cy’imbeba bikamuviramo urupfu .

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko uyu musore yagiye kugura umuti wica imbeba avuga ko zamuzengereje, hanyuma baza gutungurwa no kumva ko yapfuye; bishoboka ko urupfu rwe rufitanye isano n’uwo muti wica mbere yari yaguze bakanamwigisha uko ari buwukoreshe.

Uwabonye uyu musore wapfuye agura ikinini cy’imbeba, yatangaje ko ikinini yakiguze amafaranga 200Frw.

Hari abavuga ko kwiyahura bishobora kuba byaratewe n’amakimbirane yo mu muryango. Kuko uyu musore yari afite umugore bamaranye igihe gito, ariko ngo bahoraga mu makimbirane aho umugore yashinjaga umugabo we kumutwarira amafaranga yagujije.

Abaturanyi be bemeza ko uyu musore wiyahuye yashinjwaga n’umugore we kumutwarira amafaranga agera ku bihumbi 30Frw. Ni nyuma y’uko umugore yari yarahawe na mama we amafaranga hanyuma yabyuka akayabura, ubwo akavuga ko ari umugabo we wayibye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Urujeni Console, yemeje ko bamenye aya makuru y’urupfu rw’uyu musore rwaturutse ku bibazo yari afitanye n’umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango ndetse n’uwakoreye undi amakosa akamusaba imbabazi.

Nyakwigendera akimara kunywa ikinini cy’imbeba yahise ajyanwa mu bitaro bya Kiziguro ari naho yaje gusiga ubuzima.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *