Gen Bunyoni yajyanywe igitaraganya mu bitaro bikuru by’umurwa mukuru Gitega arinzwe n’imodoka 8 z’abashinzwe umutekano , nyuma y’iminsi atabarizwa n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu.
Amakuru aturuka i Burundi atangazwa na Pacifique Nininahazwe impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu i Burundi, avuga ko Bunyoni yajyanywe kwa muganga aherekejwe n’imodoka umunani z’abakozi b’iperereza, ndetse n’abarinda umukuru w’igihugu.
Mu cyumweru gishize, we n’uwitwa Petero Karaveri Mbonimpa uyobora ishyirahamwe APRODH bari batabarije jenerali Bunyoni aho bavugaga ko ubuzima bwe bwari bugeze habi, ko atarakibona neza ndetse atumva neza. Ikindi ngo Bunyoni ntabwo yemererwa kuganira n’abandi bagororwa.
Mbonimpa yari yatangaje ko Bunyoni uburenganzira bwe butubahirizwa nk’imfungwa, akaba yari yasabye ko yahabwa uburenganzira bwo kwivuza ndetse akemererwa kuganira nabandi. Bunyoni bivugwa ko afite ikibazo cy’ihungabana mu gihe yumvaga igikomye akihisha munsi y’igitanda bikaba bivugwa ko afite indwara y’ihungabana imugeze kure ariyo “Détresse Psychologique”
Allain Gullaume Bunyoni w’imyaka 53 yahoze mu bikomerezwa by’ishyaka CNDD riri kubutegetsi mu Burundi ndetse akaba yarabaye Minisitiri w’intebe kuva kuya 24 Kamena 2020 kugeza kuya 7 Nzeri 2022. Yakatiwe igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyari zirenga 22 z’amarundi azira gushaka guhirika ubutegetsi.


