Gen. Bunyoni yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose, imitungo ye yose irafatirwa

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwakatiye igifungo cya burundu Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’iki gihugu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Mu kwezi gushize k’Ugushyingo ni bwo Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwari bwasabiye Bunyoni gufungwa ubuzima bwe bwose akanatanga ihazabu yikubye incuro ebyiri umutungo we bwavugaga ko adashobora gusobanurira inkomoko.

Uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi yaregwaga ibyaha icyenda birimo gushaka guhirika ubutegetsi, gushaka kwica umukuru w’igihugu, kudasobanura inkomoko y’umutungo, gutuka umukuru w’igihugu na Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca n’ibindi.

Ni ibyaha yaburanye ahakana.

Mu mwanzuro w’Urubanza rwe wasomwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwavuze ko Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni ahamwa n’ibyaha aregwa, rumukatira igifungo cy’ubuzima bwe bwose.

Urukiko kandi rwategetse ko imitungo ye yose ifatirwa.

Bunyoni mu rubanza rwe yareganwaga n’abarimo Colonel Uwamahoro Desiré wahoze akuriye Brigade y’Ingabo zishinzwe guhoshya imvururu mu Burundi.

Uyu Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 cyo kimwe n’uwitwa Samuel Destiné Bapfumukeko.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Bunyoni wari umaze igihe gito yirukanwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yari yatawe muri yombi.

Byari nyuma y’igihe gito Perezida Evariste Ndayishimiye atanze impuruza y’uko hari abo yise ibihangange bafite umugambi wo kumuhirika ku butegetsi, mbere yo kubaburira ko bitazabagwa amahoro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *