FOKA mike

Gen Foka Mike ararembye nyuma yo kuraswa mu kibuno

Amakuru agera kuri Bwiza.com na Bwiza TV, yemeza ko umwe mu bazalendo bazwi  mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, muri teretwari ya Walungu, witwa Albert Kahasha Murhula uzwi nka Gen Foka Mike, yarashwe n’ingabo za M23  mu mirwano itari yoroshye muri Kilungutwe, kuri ubu akaba arembye cyane.

Amakuru aturuka ku rubuga rw’imirwano, avuga ko Gen Foka Mike arembye nyuma yo kuraswa mu kibuno no mu mbavu. Foka Mike yari yavuze ko agomba kurira Noheli mu mujyi wa Bukavu amaze kwirukana M23 mu bice byose irimo.

Gen Foka Mike

 

We n’ingabo ze bazamutse bari kumwe n’ihuriro ry’inabo rya FARDC rigizwe n’inabo z’ u Burundi (FNDB), Wazalendo , FDLR n’abandi bagomba gutangira M23 ngo itinjira Mwenga , Shabunda no mu bindi bice. Mu mirwano yabaye ijoro n’amanywa hafi igihe kingana n’icyumweru, byarangiye M23 ibakubise bose incuro , ndetse bikaba byaragaragaye ko M23 yagiye irasa abafite amapeti akomeye muri buri gikundi itababariye abato bahitamo kwiruka,kugeza naho ubu umujyi wa Mwenga na Kamituga byugarijwe bikomeye n’ingabo za M23.

Inkuru yiraswa rya Foka Mike yatumye abazalendo bo muri Walungu, Mwenga bari kuyabangira ingata bahunga berekeza mu mujyi wa Kamituga no mu mashyamaba atandukanye kubera umuriro baboneye Kilungutwe.

Gen Foka Mike, yahoze mu gisirikare cya RDC, yabaye umudepite ku rwego rw’igihugu n’intara ya Kivu y’amajyepfo,ndetse aka yarashinze umutwe wa Maï-Maï Mudundu muri Walungu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *