brig_gen_gakwerere_ni_we_mukuru_mu_barwanyi_ba_fdlr_bashyi

Gen. Gakwerere wahoze ari numéro ya 3 muri FDLR agiye gushyikirizwa ubutabera 

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare kuri uyu wa Mbere bwatangaje ko Brig. Gen. Gakwerere Ezechiel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, akiri mu maboko y’inzego z’umutekano kubera ko hari ibyo akibazwa, ariko ko mu minsi iri imbere azagezwa imbere y’ubutabera.

Byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col. Charles Sumanyi, mu kiganiro abanyamakuru bagiranye n’inzego zigize Urunana rw’Ubutabera, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Yavuze ko hari gahunda yo gushyikiriza Gakwerere ubutabera kugira ngo aryozwe ibyaha akekwaho.

Yari umuyobozi mukuru muri FDLR, afite amakuru menshi rero ajyanye n’ibyo yakoraga n’ibyo FDLR ikora, n’ubu ngubu ikomeza gukora. Inzego z’umutekano rero hari ibyo zikimubaza, mu minsi itari mike, itari na myinshi cyane, azashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare kandi imanza zacu murabizi ko zibera mu ruhame, nibiba ngombwa ababikeneye bazabikurikira.”

Brig Gen Gakwerere wari nimero ya gatatu mu buyobozi bukuru bwa FDLR yafatiwe mu Mujyi wa Goma muri Mutarama 2025, mbere yo gushyikirizwa u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 muri Werurwe uwo mwaka.

Gakwerere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari Umuyobozi Wungirije waryo.

Bivugwa ko Bri Gen. Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu mu cyahoze ari Butare.

Brig Gen. Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *