Gen Henry Tumukunde yiyamye igisirikare cya Uganda kwivanga muri politiki

Rtd Lt Gen Henry Tumukunde uri mu bakandida bahatanira kuyobora Uganda, yiyamye bamwe mu albasirikare ba kiriya gihugu bari kwivanga mu bikorwa bya politiki mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje.

Gen Tumukunde yabitangaje nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umwe mu basirikare bo ku rwego rwa Jenerali mu ngabo za Uganda ari mu nama y’ishyaka NRM, akagerekaho amagambo atera ubwoba abantu.

Uyu musirikare witwa Brig Gen Deus Sande yavugiye muri iriya nama ko igisirikare cya Uganda kidashobora guha ubutegetsi abarwanya ubutegetsi mu gihe baba batsinze amatora, ngo kuko igisirikare kititeguye gukorana n’abantu bafite imyumvire iciriritse.

Gen Tumukunde yavuze ko uretse Gen Sande hari n’abandi basirikare bakuru ajya abona bafata umwanya wo gushimagiza ishyaka NRM bakiri mu gisirikare, avuga ko bidakwiye.

Yagize ati: “Umusirikare si uw’ishyaka ni umusirikare w’igihugu n’amashyaka yose akirimo. Abo bose bashaka gufatanya igisirikare na Politiki, nabagirana inama yo kwegura bakava mu ngabo bakaza tugakora politiki.”

Gen Henry Tumukunde yahoze ari Minisitiri w’umutekano wa Uganda, kuri ubu ni umwe mu bakandida bakomeye bitegura guhangana na Yoweri Kaguta Museveni mu matora ateganijwe muri Mutarama umwaka utaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *