Gen James Kabarebe yaganiriye n’abagaba b’Ingabo za Mozambique

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, bagirana ibiganiro.

Gen Kabarebe ari mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibiganiro bye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique byabereye mu mujyi wa Pemba. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abandi bagaba b’Ingabo barimo Real Admiral Eugenio Dias Elias da Silva Muatuca w’Ingabo zirwanira mu mazi na Maj Gen Tiango Alberto Nampele w’izirwanira ku butaka.

Abagaba b’Ingabo za Mozambique bashimiye u Rwanda ku bw’ubufasha ruha igihugu cyabo mu kurwanya iterabwoba, ndetse no kuba rwarongeye kugarura ubuzima mu ntara ya Cabo Delgado.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique by’umwihariko, yabwiye Gen Kabarebe ko 80% by’abaturage bari baravanwe mu byabo n’ibyihebe bamaze gutahuka mu ngo zabo.

Gen Kabarebe nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwayo, yavuze ko u Rwanda na Mozambique bafite basangiye mu mateka yabo ndetse n’ubunararibonye, ashima ubufatanye ndetse n’ubucuti bw’ibihugu byombi.

Ni Kabarebe wasabye Ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda gukomeza gukorana mu kugira ngo umusaruro ukomeze kuba mwiza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *