Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, kuri uyu wa Gatanu yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
U Rwanda rufite muri iyi ntara abasirikare n’abapolisi barenga 2,000 bayoherejwemo mu butumwa bwo kugarura amahoro, nyuma y’igihe yarigaruriwe n’ibyihebe bya Al Shabaab.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Gen James Kabarebe akigera i Cabo Delgado yakiriwe na Maj Gen Eugène Nkubito uyoboye ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.
Ni Maj Gen Nkubito wamunyuriyemo aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba i Cabo Delgado Ingabo za RDF zoherejwemo bigeze.
Muri uru ruzinduko kandi Gen Kabarebe yaganiriye n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu karere ka Mocimboa da Praia, anashyikiriza ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Ni ubutumwa buzishima ku bw’umurava wazo mu kuzuza inshingano zazo ariko kandi bukanazishishikariza gukomeza kuba inkoramutima no guharanira kugera ku musaruro mwiza.
Uruzinduko rwa Gen Kabarebe muri Mozambique ruje rukurikira urwo aheruka kugirira i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique rwasize agiranye ibiganiro n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu.






