Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ko Umukuru w’Igihugu wari umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo wa RPF Inkotanyi (RPA) ari we wenyine wabujije abasirikare bawo kudahorera Abatutsi bishwe muri jenoside.
Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 abazize jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n’abakozi mu rwego rw’imisoro n’amahoro (RRA), komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) n’abo mu biro by’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta (OAG) cyabaye ku wa 12 Mata 2022.
Uyu musirikare wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyabereye mu cyumba cy’inama cy’urwego rw’imisoro n’amahoro, yasobanuriye abitabiriye byinshi ku rugamba rwa RPA rwo guhagarika jenoside.
Ashingiye ku buhamya bwatanzwe n’uwitwa Albert, Gen. Kabarebe yagize ati: “Ni umuntu umwe gusa watumye u Rwanda rumera uku nguku, uko rumeze. Ni umuntu umwe gusa wanze bya bindi Albert yavugaga ati ‘icyo numvaga kwari ugukora uburyo nakwihorera, nkamara abatwiciye.”
Gen. Kabarebe yatanze ubuhamya bwo mu rugamba rwo guhagarika jenoside, ubwo umunyamakuru w’umuzungu yasangaga Paul Kagame aho yaganiraga n’itsinda ry’abasirikare ba RPA, maze amusaba uburenganzira bwo kubabaza ababa bariciwe muri jenoside.
Ati: “Uwo muzungu arababaza ati ‘Ni bande muri mwebwe biciwe, basanze iwabo barabishe?’ Ngira ngo ni bibiri bya gatatu cyangwa barenze kimwe cya kabiri, bose bamanika amaboko. Ahindukira abaza His Excellence ati ‘Ese ibi bintu ubishobora ute? Ushobora ute kuyobora aba bantu bameze gutya, biciwe gutya, ukabayobora mu guhagarika jenoside, bakabishobora, bagakomeza, badakoze amahano?”
Uyu musirikare yavuze ko Perezida Kagame yasubije uyu muzungu ko ibyo guhana abakoze ibyaha bireba urwego rw’ubutabera. Ati: “Niba nibuka neza, yaramusubije ati ‘Ibintu byo guhana uwakoze ibyaha tubona ari uruhare rw’ubutabera, ntabwo ari urwa buri muntu kwihorera.”
Yakomeje ati: “Ariko uwashoboraga kubikora, uwashoboraga guhagarara imbere y’imitwe y’ingabo yose ya RPA, ukayihera mu burasirazuba ukayigeze mu burengerazuba akayibwira ngo ‘ibyo turwanira ni ukubaka igihugu, ni uguhindura amateka y’iki gihugu, ntitugomba gukora ibyo abo turwanya bakora, hagomba kubaho itandukaniro’, agatanga order (ibwiriza) kugeza n’abo ngabo bose babonye ibyo imiryango yabo yakorewe bose bajya mu murongo umwe, nta muntu n’umwe washoboraga gutanga iyo order ngo yumvikane atari umuntu umwe. Ni ibintu bidashoboka.”
Gen. Kabarebe yavuze ko n’ubwo we na bagenzi be bari abayobozi muri RPA, bo batashoboraga gutanga iri bwiriza ngo abasirikare bari bayoboye baryumve. Ati: “Ko twese hari aho wageraga ugasanga ubaye nka ba bana batoya badatekereza kujya kurya ariko ukibuka cya gitsure, ya order yatanzwe. Order abantu bubahaga nk’abubaha ijambo ry’Imana ku bantu basenga. Icyo ni cyo cyunamuye, ni cyo cyakijije iki gihugu, nta kindi.”
Amahitamo yo kutihorera Perezida Kagame aherutse kuyavugaho ubwo yatangizaga icyumweru cyo kunamira n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 abazize jenoside yakorewe Abatutsi, tariki ya 7 Mata 2022.
Soma inkuru irambuye hano https://www.bwiza.com/?Perezida-Kagame-yavuze-ko-byari-korohera-Inkotanyi-guhorera-Abatutsi-ariko


