Kuri uyu wa kane tariki ya 18 Kamena, Gen. Maj Ndayishimiye Evariste uheruka gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Burundi, yarahiriye kukiyobora ahabwa ibirango bwacyo n’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga.

Ni umuhango wabereye muri Stade Ingoma iherereye mu mujyi wa Gitega usigaye warahindutse umurwa mukuru mushya w’u Burundi.

Ku wa 20 Gicurasi ni bwo Abarundi babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu yari akomatanyije n’ay’abagize Inteko Ishinga amategeko, maze ibyayavuyemo byatangajwe by’agateganyo ku wa 25 Gicurasi mbere yo kwemezwa burundu n’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga ku wa 04 Kamena 2020, byerekana ko Gen. Maj Evariste Ndayishimiye wari uhagarariye ishyaka CNDD-FDD yayatsinze ku kigero cya 68.70%.

Byari biteganyijwe ko Ndayishimiye azarahirira kuyobora u Burundi muri Kanama uyu mwaka, gusa irahira rye riza kwigizwa imbere ho amezi abiri bitewe n’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza rwabaye ku wa 08 Kamena.

Nyuma y’uko Perezida Nkurunziza apfa byari byitezwe ko mu Burundi habaho Perezida w’inzibacyuho nk’uko Itegeko nshinga ry’iki gihugu ribiteganya, gusa urukiko rushinzwe kuririnda rwanzura ko nta Perezida w’inzibacyuho ukenewe mu gihe hari uwo abaturage bamaze gutora.

Mu muhango w’irahira rya Gen. Ndayishimiye Evariste harashwe amasasu incuro 21, mu rwego rwo guha icyubahiro Nyakwigendera Pierre Nkurunziza kugeza ubu bitaramenyekana igihe azashyingurirwa.

Perezida mushya w’u Burundi mu byo yijeje abaturage b’igihugu cye, harimo guharanira no guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’ubw’Abarundi muri rusange.

Mu ndahiro ye yagize ati”Ndahiriye ko ntazarenga ku Masezerano y’Ubumwe bw’Abarundi, ku Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Burundi n’andi mategeko, kandi nemeye ko nzaharanira ntizigama ineza y’u Burundi n’Abarundi, nkubahiriza ubumwe bw’Abarundi, amahoro n’ubutungane kuri bose. Nemeye kurwanya ibyiyumvo biganisha ku ihonyorabwoko no gukumirana, guharanira no guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’ubw’abenegihugu bose.”

Gen Ndayishimiye Evariste ni Perezida wa cyenda ugiye kuyobora u Burundi kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1962, nyuma ya Pierre Nkurunziza wari ukiyoboye kuva muri 2005.

Ku bwa Prof. Filip Reytjens umuhanga mu bijyanye n’imigenderanire yo mu karere k’ibiyaga bigari, mu byihutirwa bitegereje Ndayishimiye harimo kuzahura umubano w’u Burundi n’amahanga ndetse no gucyura ibihumbi by’impunzi z’Abarundi zimaze imyaka itanu zarahunze igihugu.

Mu kiganiro Prof. Reytjens yagiranye na BBC, yavuze ko Perezida Ndayishimiye ashobora gukora ibishoboka byose kugira ngo azahure umubano w’igihugu cye n’amahanga, ngo kuko icyatumye uzamba kitazaba kigihari, agashimangira ko amezi ya mbere y’ubutegetsi bwe ari yo azerekana niba koko ibyo bishoboka.

2 Responses

  1. Gen. Maj Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi
    Nibafungure imipaka twongere duhahirane gusa nuko cove 19 itumereye nabi Amahirwe Masa niyo tumwifurije.

  2. Gen. Maj Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi
    Nibafungure imipaka twongere duhahirane gusa nuko cove 19 itumereye nabi Amahirwe Masa niyo tumwifurije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *