Screenshot_20250624-175935_1_copy_1000x600

Gen. Makenga yasuye umuhanda M23 iri kubaka 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC (Igisirikare cy’umutwe wa M23), Général-Major Sultani Makenga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena yasuye umuhanda M23 iri kubaka uhuza intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Gén. Makenga yasuye imirimo yo kubaka uyu muhanda i Nyabibwe ho muri Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo. Yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru wungirije wa ARC, Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, ndetse n’Umuvugizi wayo, Lieutenant-Colonel Willy Ngoma. Gen Makenga ubwo yasuraga ahari kubakwa uriya muhanda, yashimangiye ko “ARC ni ingabo z’abaturage”, bitandukanye na FARDC yirirwa ibica ikanabasahura.

Uruzinduko rwa Gén. Makenga muri Kivu y’Amajyepfo rwahuriranye n’urwa Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa RDC kuva ku mugoroba wo ku wa Mbere na we uri mu mujyi wa Bukavu muri iriya ntara.

Umujyanama wa Kabila akaba n’inkoramutima ye, Kikaya Bin Karubi aheruka kwemeza ko Kabila na M23 bahuriye mu mugambi wo gushyira iherezo ku butegetsi bw’igitugu bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Uruhande rwa Kabila ruvuga ko yajyanwe i Bukavu kuganira n’abantu batandukanye, gusa andi makuru avuga ko uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18 . Gen Makenga we agiye muri Sud Kivu, mu gihe hakomeje kuvugwa umutekano mucye nko muri teritwari ya Kabale, Walungu, Uvira na Fizi, aho abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakomeje gutotezwa ndetse batabarizwa umunsi ku wundi.

Uru rugendo Gen Makenga, benshi bakaba babona ko yaba amanutse agiye mu rugamba atari ugusura imihanda kuko hari abanyapolitike bakwiye kubikora.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *