Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lieuténant-Général Mamadi Doumbouya, yamaze kugera mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.
Perezida Paul Kagame wamutumiye mu Rwanda ni we wagiye kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Ni bwo bwa mbere uyu mutegetsi asuye u Rwanda kuva yagera ku butegetsi muri Nzeri 2021 ahigitse uwari Perezida wa Guinée, Prof. Alpha Condé.
Biteganyijwe we na Perezida Paul Kagame baza kugirana ibiganiro biri bwibande ku buryo u Rwanda na Guinée-Conakry byakomeza ubufatanye mu guteza imbere ubukungu na dipolomasi.
Uruzinduko rwa Doumbouya i Kigali ruje rukurikiye urwo Umukuru w’Igihugu yagiriye i Conakry muri Mata 2023. Ni uruzinduko rwasize u Rwanda na Guinée-Conakry bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga.
Perezida Kagame wari ubaye Perezida wa mbere usuye Ginée kuva ibayemo Coup d’état, i Conakry kandi yasuye Ishuri rya Gisirikare ryitwa prytanée militaire de Guinée, aho yasuye abana bato baturutse mu turere 30 tugize Guinée bari bamaze igihe bahategurirwa kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza.
Perezida Kagame yagejeje kuri aba bana ijambo ribaremamo icyizere, mbere yo gukomereza gahunda y’uruzinduko rwe mu gace ka Kagbelen aho we na Perezida wa Guinée-Bissau batashye iteme ryamwitiriwe.
Iri teme ryitiriwe Perezida Kagame rihuza Umujyi wa Conakry n’indi mijyi itandukanye ya Guinée, rikaba rifite uburebure bwa metero zisaga 100.
Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame, mu mwaka ushize Perezida Doumbouya yategetse ko hafungurwa inzira y’indege ihuza Conakry na Kigali, kugira ngo sosiyete y’u Rwanda ya RwandAir ijye ibasha gukora ingendo zihuza imijyi yombi.


