Screenshot 2025-01-07 100601

Gen. Masunzu yatangiye imirimo ku mugaragaro yizeza guhangana na RDF na Twirwaneho

Lt. Gen. Pacifique Masunzu, uherutse kugirwa Komanda wa zone ya 3 y’ubwirinzi mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere, itariki 6 Mutarama 2025, yatangiye imirimo ye ku mugaragaro nyuma yo guhererekanya ububasha n’uwo yasimbuye mu muhango wabereye i Kisangani witabiriwe na ba komanda bose b’imitwe y’ingenzi.

Lt. Gen. Masunzu ugiye kuyobora zone ya gatatu ya gisirikare (irimo intara za Kivu zombi, Maniema, kugera Tshopo, yageze i Kisangani ku Cyumweru, itariki 5 Mutarama 2025 mbere ya saa sita.

Mu ijambo rye, Gen masunzu yabanje gushimira “Imana ihoraho nyiringabo”, akurikizaho Perezida Tshisekedi, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za FARDC n’Igipolisi, “kubwo kuba yarampisemo ngo mbe Komanda wa zone ya 3 y’ubwirinzi.”

Yakomeje ashimira uwo yasimbuye ndetse anamwifuriza kuzagira ibihe byiza mu mirimo yindi yimuriwemo yo kuba Komanda w’Ikigo cya Gisirikare cya Kitona.

Umuyobozi mushya wa zone ya 3 y’ubwirinzi ya FARDC yavuze ko ibyo ashyize imbere ari “uguhangana n’ubushotoranyi bw’Igisirikare cy’u Rwanda, ariko n’abaterabwoba ba ADF mu gice cy’Intara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, ariko na Twirwaneho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yifatanyije na M23 na Red-Tabara.”

Akomeza agira ati: ” Dufite ubutumwa, butoroshye, ariko na none bushoboka, bwo kurinda ubusugire bw’igihugu no kurinda abaturage n’ibyabo..”

Yasoje yifuriza bagenzi be n’imiryango yabo umwaka mushya wa 2025, ngo uzabe umwaka w’amahoro no kugera kuri byinshi.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *