Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura u Rwanda vuba aha.
Uyu musirikare usanzwe ari n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje iyi gahunda mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: “Nzishimira gusura vuba aha data wacu w’igihangange, Afande Kagame. Nzanishimira kubana na bene wacu b’Abanyarwanda.”
Ubu butumwa bwakurikuraga ubundi Gen. Muhoozi yanditse mu Kinyarwanda abaza Abanyarwanda ati: “Abanyarwanda mumeze mute? Uncle wanjye, intwari, ameze ate?” Ndaje gusura iwacu mu Rwanda vuba. Vuba cyane.”
Gen. Muhoozi Kainerugaba yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda muri Werurwe 2025, mu ruzinduko rwasize agiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda.
Icyo gihe kandi yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, aha abanyeshuri baryigamo inyigisho ndetse abasaba kwibanda ku guharanira ubumwe n’ubuvandimwe bw’Abanyafurika no kurinda umutekano wabo.


