Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe ni bwo uyu musirikare yageze i Kigali, yakirwa na mugenzi we uyobora Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.
Kuri gahunda byitezwe ko Muhoozi agomba kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda. Ni ibiganiro bishobora kwibanda ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ingabo z’icyo gihugu zirwanira n’umutwe wa M23.
Mu kwezi gushize ni bwo Muhoozi yari yatangaje ko agomba gusura u Rwanda yise igihugu cye cy’Abachwezi.
Muhoozi yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2024 ubwo yari yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame, gusa mu ntangiriro z’uku kwezi ibinyamakuru birimo icya ChimpReports cyegereye Igisirikare cya Uganda byanditse ko yaje mu Rwanda agahura na Perezida Paul Kagame.


