Gen. Muhoozi avuga ko Se Museveni atari kuba igihangange nta bufasha bwa Kagame

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’umuhungu we, yatangaje ko se umubyara atari kuba umu-Jenerali ukomeye mu mateka ya Afurika atabifashijwemo n’abarimo Gen. Fred Gisa Rwigema, Gen. Paul Kagame na Gen Salim Saleh.

Ni mu butumwa Muhoozi yanyujije ku rubuga rwa Twitter asanzwe anyuzaho ibitekerezo bye. Ubwo butumwa bwaje bwiyongera ku bwo yigeze kunyuza na none kuri uru rubuga, avuga ko se Museveni ari Jenerali wa mbere w’icyogere mu mateka ya Afurika.

Icyo gihe yagize ati” Jenerali Yoweri Museveni, uhiga abandi mu guharanira impinduramatwara muri Afurika”, yongeraho ko afitiye impuhwe abibwira ko bashobora kumutsinda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa gatandatu, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba , yavuze ko se atari kuba Jenerali wa mbere muri Afurika atabifashijwemo na Gen. Fred Gisa Rwigema, Gen. Paul Kagame na Gen. Salim Saleh usanzwe ari murumuna wa Perezida Museveni.

Muhoozi yagize ati” Mu byumweru bibiri bishize nanditse kuri Twitter ko Jenerali Yoweri Kaguta Museveni ari Jenerali ukomeye mu mateka ya Afurika. Ibyo ni ko kuri, ariko ntabwo yashoboraga kubigeraho adafite Jenerali Kagame, Jenerali Saleh na Jenerali Rwigema.”

Muhoozi avuga ko aba bagabo uko ari bane , ari ba Jenerali ba mbere bakomeye mu mateka ya Afurika.

Ku ki Gen. Muhoozi avuga ko Kagame na Rwigema batumye se aba igihangange ?

Abakurikiranira hafi ibya Politiki yo mu karere, bemeza ko Perezida Paul Kagame kuri ubu uyobora u Rwanda na Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema bari mu bafashije cyane Museveni kuba amaze imyaka 30 ayobora Uganda.

Uretse kuba aba bombi barwaniye mu igisirikare cya National Resistance Army (NRA), bari no muri 27 bagishinze, mbere yo gutangira urugamba rwo gukura Uganda mu maboko y’umunyagitugu Milton Obote, mu 1981.

Kagame na Rwigema bakomeje gufasha Museveni kuyobora Uganda nyuma y’uko afashe ubutegetsi mu 1986, mbere yo gutangira urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990.

Ni bamwe mu bayoboye Igisirikare cya Uganda, dore ko Kagame yabaye umuyobozi wungirije w’urwego rushinzwe iperereza, mu gihe Rwigema yabaye umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Uganda.

Gen. Salim Saleh Muhoozi avuga ni se wabo. Uretse kuba na we ari mu batangije NRA, yanakoze muri Guverinoma ya Uganda, aba n’umujyanama wihariye wa mukuru we mu bya gisirikare, mbere yo gusezererwa mu ngabo za Uganda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *