d5311bea-9332-42c9-a01a-60f5ff05914a

Gen Muhoozi Kainerugaba yagiranye ibiganiro n’abajenerali ba FARDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, Gen Muhoozi Kainerugaba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize yahuye n’abajenerali bo mu ngabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kugira ngo baganire ku mutekano w’akarere, cyane cyane mu burasirazuba bwa DRC.

Ibiganiro byibanze kuri Operation Shujaa, ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bikomeje by’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) na FARDC mu kurwanya iterabwoba rya ADF mu burasirazuba bwa Congo.

Intumwa za FARDC zigizwe n’Abajenerali babiri; Maj Gen Nyembo Abdallah, Komanda w’ingabo muri Ituri na Maj Gen Mandevu Bruno, ukuriye ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi bakuru muri FARDC.

Gen. Kainerugaba yashimiye uruzinduko rwabo anashimira umwuka w’ubuvandimwe wagaragaye muri Operation Shujaa.

Yashimangiye kandi ko Uganda yiyemeje gukomeza ubufatanye, ashimangira akamaro k’ubufatanye burambye mu bikorwa bizaza mu rwego rwo kongera amahoro n’umutekano mu karere.

Operation Shujaa kandi yashimiwe cyane kugarura umutekano mu karere, bigatuma abaturage bavanwe mu byabo basubira mu ngo bagakomeza ubuhinzi n’ubucuruzi.

Tugarutse muri Uganda nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, ibi bikorwa bya gisirikare byahagaritse cyane ibikorwa bya ADF, bigabanya ubushobozi bwayo bwo kugaba ibitero.

Abayobozi ba UPDF mbere bemeje ko ADF yashenywe itagifite ubushobozi bwo kurwana, nubwo ibisigisigi bikomeza kwihisha mu mashyamba.

Inama y’uyu munsi ikurikira iyo Gen Kainerugaba aherutse kugirana n’abayobozi ba politiki na gisirikare b’umutwe wa CODECO, ibishimangira ingufu Uganda ikomeje gushyira muri diplomasi n’igisirikare mu kuzana ituze mu karere.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yari yarabanje na mbere kugirana ibiganiro byinshi byo mu rwego rwo hejuru n’abayobozi b’ingabo za DRC, haba muri Uganda ndetse na DRC.

Ibiganiro ku cyicaro gikuru cya SFC (Special Forces Command) ku wa Kabiri byitabiriwe kandi n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba UPDF.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *