Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yamaze kwiyunga na Gen. (Rtd) David Sejusa Tinyefuza yakunze gushinja ubugambanyi.
Gen. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko yamaze kubabarira uriya Jenerali wigeze kuba umukuru w’ubutasi bwa Uganda ndetse ko azahura na we mu byumweru bibiri biri imbere, bahagarikiwe na Perezida Museveni.
Yagize ati: “Namaze gucururuka mu mutima wanjye ndeka kurakarira Gen. Tinyefuza. Nyuma y’ibikomere byose yanteye imyaka myinshi, ndamubabariye. Nzahura na we mu byumweru bibiri duhagarikiwe n’Umugaba w’Ikirenga.”
Gen. Muhoozi na Tinyefuza bamaze igihe badacana uwaka, nyuma y’uko uyu wa kabiri mu myaka 12 ishize yatangaje ko muri Uganda hari umushinga yise “Muhoozi Project” wa Perezida Museveni warimo ategurira umuhungu we kuzamusimbura ku butegetsi.
Gen. Tinyefuza yatangaje iby’uwo mushinga w’ibanga muri Mata 2013, mu ibaruwa yandikiye uwari Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO).
Icyo gihe yashinje inzego z’umutekano kuba zarimo zibasira abasirikare bakuru n’abanyapolitiki bari badashyigikiye ko Muhoozi yazasimbura se ku butegetsi, biciye mu kubacuangira hafi, kubatera ubwoba byaba ngombwa zikanabica.
Iby’uyu mushinga byateje umwuka mubi muri Uganda, ndetse bituma Gen. David Sejusa ashwana na Perezida Museveni, ku buryo yahise ahungira mu Bwongereza, ariko muri 2022 aza kugaruka muri Uganda mu buryo butazwi.
Kuva icyo gihe ni inshuro mbarwa yagiye agaragara mu ruhame.
Guverinoma ya Uganda biciye mu muvugizi wayo, Ofwono Opondo yanyomoje amakuru y’uriya mushinga ivuga ko nta shingiro afite.
Perezida Museveni ubwe yavuze ko ibya “Muhoozi Project” bigamije kurangaza abantu, ashimangira ko ba Jenerali atari bo bazagena uzamusimbura ku butegetsi, ko ahubwo bizakorwa biciye mu nzira zemeye za demukarasi.
Gen. Muhoozi yatangaje ko ubwo azaba yahuye na Tinyefuza agomba kuzasobanura aho ibya “Muhoozi Project” yahimbye yabikuye.


