Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yambitse umudali w’ishimwe umuhungu we akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, mu rwego rwo kumushimira ku bwa misiyo zo kurwanya iterabwoba yagiye akora.
Gen. Muhoozi yambikiwe uriya mudali i Kabale, ahijirijwe ku nshuro ya 45 umunsi w’itariki ya 6 Gashyantare (tarehe Sita) ingabo za NRA zari ziyobowe na Museveni zabohoreyeho Uganda.
Uyu Jenerali yambitswe umudali w’ishimwe kubera uruhare yagize mu kuyobora ibikorwa by’ingabo za Uganda birimo ibyo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab, ndetse no kuyobora misiyo zitandukanye mu bihugu bya Somalia, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Igisirikare cya Uganda (UPDF) kivuga ko Gen. Muhoozi yashoboye “gusohozanya ubushishozi n’ubunyamwuga misiyo zihariye”, anashoboza ingabo kwitegura no kurwanira ahantu hagoye.
Yunzemo iti: “Aheruka kuyobora Operasiyo zo guhashya Al Shabaab kugeza muri 2022, kandi yasohoje misiyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Sudani y’Epfo na Somalia, zose zari zigamije guhashya iterabwoba no gushyiraho akarere gatekanye.”
Museveni yambitse Gen. Muhoozi umudali w’ishimwe, nyuma y’amasaha make uyu muhungu amushimiye ku bw’intsizi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi gushize.
Ni amatora uyu Jenerali yagaragaje nk’aya mbere yabaye mu mahoro mu mateka ya Uganda.
Kainerugaba usanzwe ari n’umujyama mukuru wa Perezida Museveni ku bikorwa byihariye, yavuze ko intsinzi se yegukanye “yari ayikwiye kandi ni yo ya mbere ikomeye kuva mu 1996.”
Yamwijeje kandi ko nk’ingabo bifuje kumushyigikira mu rugamba arimo rwo “guhindura Uganda igihugu gifite ubukungu buciriritse”.
Museveni ku ruhande rwe yashimiye inzego z’umutekano ku bwo gusigasira umutekano mu gihe cy’amatora, avuga ko zaburijemo umugambi w’imitwe yitwaje intwaro atavuze amazina yashakaga kuyadobya.


