Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuyishinja, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter), gufasha umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, wari umaze iminsi avugwa nk’uwaburiwe irengero.
Mu butumwa yasohoye nyuma y’igihe gito ashyize ahagaragara ayo magambo, Jenerali Kainerugaba yagize ati: “Ndashaka gusaba imbabazi inshuti zacu zikomeye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku butumwa nashyizeho mbere nkabusiba. Nari nahawe amakuru atari yo. Navuganye na Ambasaderi wa Amerika muri Uganda, kandi ubu byose bimeze neza.”
Ibi byabaye nyuma y’uko yari yatangaje ko UPDF ihagaritse ubufatanye bwose n’Ambasade ya Amerika i Kampala, ayishinja kugira uruhare mu “guhisha” Bobi Wine, wari wahungiye ahantu hatazwi nyuma y’amatora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026.
Icyo gihe, Kainerugaba yari yanavuze ko iki cyemezo cyarebaga n’ubufatanye mu bikorwa by’umutekano byo muri Somalia, aho Uganda ifite ingabo nyinshi mu butumwa mpuzamahanga bwo kurwanya imitwe y’iterabwoba.
Bobi Wine, umuyobozi w’ishyaka NUP (National Unity Platform), yari yamaganye byimazeyo ibyavuye mu matora, ayita “ubujura bweruye”, anavuga ko ingabo zagabye igitero mu rugo rwe zigamije kumufata, bituma ahitamo kwihisha kugira ngo arinde ubuzima bwe.
Jenerali Muhoozi Kainerugaba, uzwiho gutangaza ibitekerezo bikakaye ku mbuga nkoranyambaga, asanzwe afatwa na benshi nk’ushobora kuzazungura se ku butegetsi. Se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ufite imyaka 81, amaze imyaka irenga 40 ayobora Uganda, akaba aherutse gutsinda manda ya karindwi.


