GridArt_20260131_112710391

Gen. Muhoozi yasubije Amerika yavuze ko yamaze kurenga ‘umurongo utukura’ 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen.  Muhoozi Kainerugaba, yasubije Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko nta bubasha zifite bwo kugena uko Uganda ikwiye kubaho, nyuma y’iminsi mike zivuze ko yamaze kurenga umurongo utukura.

Mu cyumweru gishize ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Senateri Jim Risch ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu nteko ishinga amategeko yazo, zateye utwatsi imbabazi Gen. Muhoozi yari yasabye, zigaragaza ko yamaze kurenga umurongo utukura.

Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yaherukaga gusaba Amerika imbabazi kubera kwibasira Ambasade yayo i Kampala.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Gen. Muhoozi yatangaje ko amakuru y’ubutasi yahawe yemeza ko Bobi Wine umaze igihe ashakishwa n’inzego z’umutekano za Uganda yahunze abifashijwemo na Ambasade ya Amerika, bityo ko ubufatanye bwabaga hagati y’impande zombi bwahagaritswe.

Ati: “Twebwe nk’ingabo za Uganda, duhagaritse ubufatanye bwose n’ubuyobozi bwa Ambasade ya Amerika i Kampala. Burimo ubujyanye n’imirimo yacu muri Somalia.”

Mu bundi butumwa, uyu musirikare yanditse ko ubufatanye bwa Uganda na Amerika mu bijyanye n’umutekano bwasubiye inyuma kuva mu 2015, bigizwemo uruhare n’abayobozi b’iyi Ambasade.

Nyuma ni bwo yaje gutangaza ko yasibye ubutumwa bwibasira Ambasade ya Amerika, nyuma yo gusanga ko bwari bushingiye ku makuru atari yo yari yahawe; anasaba imbabazi.

Senateri Risch abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko Gen. Muhoozi yamaze kurenga umurongo utukura.

Ati: “Komanda Muhoozi Kainerugaba yamaze kurenga umurongo utukura, bityo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba kongera gusuzuma umubano wazo mu by’umutekano, harimo ibihano, n’ubufatanye bwa gisirikare na Uganda.”

Uyu musenateri yaboneyeho gusaba ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump kongera gusuzuma imikoranire bufitanye na Uganda mu by’umutekano, byaba ngombwa igafatirwa ibihano.

Gen. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa, yasubije Ritsch ko Amerika ifite uburenganzira bwo kongera gusuzuma imikoranire bufitanye na Uganda, ariko ko nta bubasha bwo kuyisuzugura no guhindura abanya-Uganda abacakara ifite.

Ati: “Sinitwa ‘komanda Muhoozi Kainerugaba’. Nitwa Jenerali Muhoozi Kainerugaba. Ni uwuhe murongo utukura narenze nk’uko ubivuga? Mushobora kongera gusuzuma ibyo mushaka byose ku bijyanye n’ubufatanye bwacu, ariko ntimuzigera mudutesha agaciro cyangwa ngo mudusuzugure. Ntimuzigera muduhindura abacakara banyu.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *