Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasubije umukunzi we kuri X (Twitter), wamugiriye inama yo gushaka Miss Jolly Mutesi nk’umugore wa kabiri. Mu gusubiza, yavuze mu buryo bwo gutebya ko ibyo byatuma umugore we Charlotte amwica.
Ibi yabivuze nyuma y’uko ashyizeho ifoto ari kumwe na Perezida Kagame, agira ati: “Tuzatsinda abanzi bose. Imana ihe umugisha intwari.” Abamukurikira kuri X bahise batangira gutanga ibitekerezo, umwe amutera imboni ati: “Muhoozi uzaze utware umugeni wawe (Jolly Mutesi) akubere umugore wa kabiri.”
Gen Muhoozi yahise asubiza ati: “Ushaka ko Charlotte anyice.” Iri jambo ryatangiye kugibwaho impaka n’abatari bake, bamwe bibaza impamvu umugabo ukomeye nka we yatinya urupfu, abandi bamuseka bavuga ko ari uko akunda umugore we.
Bivugwa ko byatangiye mu 2022, ubwo Gen Muhoozi yatumiye Jolly Mutesi mu birori by’isabukuru ye, ariko we akamusubiza ko atazaboneka ariko azamwibuka ubutaha.
Gen Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni, amaze imyaka isaga 25 ashakanye na Charlotte, bafitanye abana bane.


