GridArt_20260123_115725278_copy_1000x650

Gen. Muhoozi yibasiye abagore batagira ‘nyash’

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yibasiye abagore batagira ikibuno, abagaragaza nk’abatera umwaku.

Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko gukora ku bagore batagira ikibuno biteza ibyago byo kujya ikuzimu.

Yagize ati: “Iyo ukoze ku mugore utagira ‘nyash’ (ikibuno) uhita ujya ikuzimu. Nta cyakurokora.”

Muhoozi mu bundi butumwa yavuze ko abagore benshi batagira ‘nyash’ muri Uganda ari abo ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ati: “Muzarebe abagore benshi bo muri Opozisiyo. Nta kibuno bagira. Hanyuma bagatangira gusakuza bavuga Muhoozi?”

Yunzemo ko “byemejwe mu buryo bwa siyansi ko abagore batagira ‘nyash’ babyara abana b’ibigoryi.”

Muhoozi yanibasiye “abagore badakomoka mu Rwanda cyangwa muri Uganda”, avuga ko kubakoraho bituma “inka zitangira gupfa”, ndetse ko iyo ubakozeho uba utemerewe kugera mu ijuru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *