Amakuru ava muri Teritwari ya Masisi avuga ko nyuma y’imirwano itari yoroshye mu gice cya Gatoyi , Gasenyi,ku Mahema,Luke,Gatobotobo,Bukinanyana,Showana na Walikale muri gurupoma ya Nyamaboko ya mbere niya kabiri, byaje kurangira M23 irushije agatuza, Ihuriro rya FARDC ryari riyobowe na Gen Mutayomba rirahunga ryerekera muri Ufamando ya 1 hagana mu mashyamba ya Walikale.
Amakuru dukura mu mboni za Bwiza Tv na Bwiza.com, nuko iyi mirwano yari imberenge, Gen Mutayomba wari kumwe n’undi mu coloneri wa CNRD witwa Ben B wahoze ari umuganga wa Gen Jeva wa FLN, ndetse n’abasirikare baturuka muri iri huriro rya CNRD , nuko imirwano yatumye Gen Mutayomba ahunga yari imirwano ikomeye kuko M23 yabarashe kugeza aho ishaka kubashyira hagati bahitamo guhunga, Ikindi nuko Gen Mutayomba mu guhunga kwe yatwaye inka, ihene n’intama by’uwitwa Mangara , kandi ahungana n’abagore be 4.
Amakuru bwiza.com ifite Gen Mutayomba n’uwitwa Mike na Col Ngirira nibo bamaze iminsi barwana na M23 , mu gihe abandi bazalendo barimo Kigingi,Mangara bari barahunze bajya ahitwa Nururu. Muri rusange nta ko FARDC itakoze ngo bagumane Gatoyi cyangwa bagumye kugira igice cy’ingenzi bayobora muri Masisi ariko birangira abakomando ba M23 babarushije imbaraga.
Mu bufasha FARDC yatangaga burimo gutwara inkomere ziva Ntete, Ngururu, Nukowa na Kazinga bakazikurayo zijya Kimuwa Kuri Paruwasi ahahoze ibirindiro bya FDLR, zikahava zijyanwa n’indege i Beni,kuko iyi ndege itwara inkomere iza izanye ibiryo n’amasasu igahita isubizayo abapfuye cyangwa abakomeretse.
Bamwe mu basesenguzi bazi kiriya gice bavuga ko nubwo M23 yagize ubushobozi bwo kwirukana iri huriro rya Wazalende bitavuze ko urugamba rurangiye, ahubwo nibwo M23 igiye guhura n’akazi gakomeye ko kuba aba bazajya bagaruka gutera no kutega za ambushi. Ikindi kigoye nukuba M23 ikunze gusiga umwanzi inyuma bityo nabyo bishobora kuba nk’ihwa rizajya riyijomba.


